Imyidagaduro

Se wa Miss Mutesi Aurore yitabye Imana

Se wa Miss Mutesi Aurore yitabye Imana

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize indwara, ni nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko Kayibanda Ladislas, akaba se wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yitabye Imana.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y’iminsi itari mike yari amaze arwaye.

Miss Mutesi Aurore, mu minsi ishize aherutse gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yiyegamije se wari urwaye, bigaragara ko afite intege nke.

Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore mu bihe bitoroshye arimo byo kubura umubyeyi.

Miss Kayibanda Aurore, bucura bwa Mukazera Olive na Kayibanda Ladislas, mu muryango w’abana 4, abuze se umubyara nyuma y’uko muri 2012 yari yapfushije musaza we Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda rya Kigali Boys(KGB).

Ifoto Mutesi Aurore aherutse gushyira kuri Instaram yiyegamije se

Isimbi Melisa yihanganisha Kabayibanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top