Umuhanzi Safi Madiba uherutse gutandukana na The Mane Music Label, yemeje ko muri uyu mwaka azerekeza muri Canada aho umugore asanzwe aba.
Mu minsi ishize ni bwo hari inkuru zitandukanye z’uko uyu muanzi yabonye visa yo kujya muri Canada aho agiye gusanga umugore we, ndetse benshi bakemeza ko ari nayo mpamvu yatandukanye n’inzu yarebereraga inyungu ze mu muziki ya The Mane.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Safi yavuze ko muri Gicurasi na Kamena 2020 azajya muri Canada aho azakorera ibitaramo ndetse akaba azajya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo gutandukana na Urban Boys yaririmbagamo muri 2017, yahise akora ubukwe na Niyonizera Judithe ariko ntibabana kuko umugore we yibera Canada, amakuru avuga ko uyu musore ashobora kutazagaruka mu Rwanda ahubwo azahita abana n’umugore we muri iki gihugu.
Safi Madiba watandukanye na The Mane Music Label mu Kuboza 2019, aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Ntimunywa.’

Ibitekerezo