Rutahizamu wa Al Hilal SC yavuze abakinnyi babiri beza b’Abanyarwanda kuri we
Nyuma yo kwegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, rutahizamu wa Al Hilal SC, Girumugisha Jean Claude yavuze ko abakinnyi babiri beza b’Abanyarwanda yabonye ari Niyigena Clement na Ruboneka Bosco.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026 ubwo bari bamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2025-26 nyuma yo gutsinda Gasogi United 2-1.
Rutahizamu w’Umurundi ukinira Al Hilal SC, Girumugisha Jean Claude yavuze ko abakinnyi babiri bakinira APR FC, Niyigena Clement na Ruboneka Bosco ari bo beza b’Abanyarwanda yabonye.
Ati "Mpora mbivuga Clement [Niyigena] ni umukinnyi w’umuhanga cyane nubwo akina mu bwugarizi. Hari n’undi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, ndatekereza ari Ruboneka [Bosco]."
Avuze ibi mu gihe mu minsi ishize Al Hilal SC akinira yifuje gusinyisha Niyigena Clement ariko ntibyakunda kuko APR FC yanze kumurekura.

Ibitekerezo