Siporo

APR FC yageze ku mukino wa nyuma inyagiye Etincelles FC

APR FC yageze ku mukino wa nyuma inyagiye Etincelles FC

APR FC yanyagiye Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego 6-2 igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Rayon Sports.

Kuri Kigali Pele Stadium, APR FC yari yakiriye Etincelles FC mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro iwutsinda 3-1 aho umukino ubanza APR FC yari yayitsinze 3-1.

APR FC yihariye igice cya mbere cy’umukino aho yaremye uburyo bwinshi ariko Cheikh Djibril Ouattara agorwa no kubanza kubona izamu aho yasigaranye n’umunyezamu inshuro 2 ariko umunyezamu akayikuramo ni mu gihe hari n’imipira ye itatu yagaruwe n’igiti cy’izamu.

Gusa ku munota wa 21 ku mupira mwiza wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya mbere ni mu gihe ku munota wa 38, Memel Dao yayitsindiye igitego cya kabiri. Bagiye kuruhuka ari 2-0.

Bakiva kuruhuka, ku munota wa 47, Cheikh Djibril Ouattara yahise atsindira APR FC igitego cya gatatu.

APR FC yakomeje gushaka ibindi bitego na Etincelles FC ishaka impozamarira iza kukibona ku munota wa 81 gitsinzwe na Ciiza Hussain Mugabo. Umukino warangiye ari 3-1. APR FC igera ku mukino wa nyuma, izahura na Rayon Sports yasezereye Gorilla FC.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top