Siporo

Ndikumana Asman yavuze ku mvune ye, yizeza Aba-Rayon Igikombe cy’Amahoro

Ndikumana Asman yavuze ku mvune ye, yizeza Aba-Rayon Igikombe cy’Amahoro

Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yavuze ko biteguye ikipe iyo ari yo yose bazahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazayitsinda bakacyegukana.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’umukino wa 1/2 baraye basezereyemo Gorilla FC bakagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu rutahizamu w’umurundi yavuze ko yagize ikibazo cy’imvune y’akagombambari (Cheville) ariko idakanganye.

Ati "Nababaye. Nagize ikibazo cya ’Cheville’ ariko ntabwo bikanganye, ni ukuruhuka gusa."

Yavuze ko ubu biteguye ikipe iyo ari yo yose bazahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazayitsinda.

Ati "Turishimye, ubu turiteguye ikipe yose tuzahurira ku mukino wa nyuma tuzayitsinda dutware igikombe."

Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza kubashyigikira ari benshi kuko ari bo babatera imbaraga.

Rayon Sports iheruka igikombe cy’Amahoro muri 2023 ubwo yagitwaraga itsinze mukeba APR FC 1-0 mu mukino wabereye i Huye.

Ndikumana Asman yavuze ko bazatwara Igikombe cy’Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top