Siporo

Al Hilal SC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda

Al Hilal SC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda

Ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudani yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ’BK Pro League 2025/26’ nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026.

Iyi kipe yo muri Sudani yakinnye shampiyona y’u Rwanda nk’umushyitsi kubera ibibazo by’umutekano biri iwabo, yari ikeneye inota rimwe gusa kugira ngo yizere kurangiza iri ku mwanya wa mbere.

Gusa yahisemo kubikora mu buryo bukomeye itsinda umukino, ihita yuzuza amanota 73 mu mikino 31, irusha amanota 14 APR FC ya kabiri isigaje imikino itatu.

Al-Hilal SC yafunguye amazamu ku munota wa 15 gitsinzwe na Mamudu Karamadini, ikomeza kwiharira umukino nubwo Gasogi United yageragezaga kwishyura.

Walieldin Daiyeen yatsinze penaliti ku munota wa 67, mbere y’uko Ngono Guy Hervé na we atsindira Gasogi penaliti, ariko Al-Hilal irinda intsinzi kugeza umukino urangiye.

Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse na Ambasade ya Sudani mu Rwanda bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Al-Hilal iki gikombe.

Nubwo Al-Hilal ari yo ya mbere ku rutonde rusange, kubera ko yakinnye nk’umushyitsi ntabwo yemerewe kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ikaba yahawe icy’icyubahiro.

Icyo gikombe kizahabwa ikipe yo mu Rwanda izaza ku mwanya wa mbere, aho APR FC ifite amahirwe menshi kuko ishobora kucyegukana mu gihe yaba itsinze cyangwa inganyije na Rutsiro FC ku Cyumweru.

Al Hilal yegukanye shampiyona y’u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top