Siporo

Rutahizamu w’umunyarwanda ahanganiye igihembo n’abarimo Marcus Rashford muri Manchester United (VIDEO)

Rutahizamu w’umunyarwanda ahanganiye igihembo n’abarimo Marcus Rashford muri Manchester United (VIDEO)

Noam Emeran umuhungu wa Emeran Fritz Nkunsi ukina mu bato ba Manchester United, igitego cye yatsinze Blackburn Rovers gihataniye igihembo cy’ukwezi n’ibitego by’abarimo Marcus Rashford.

Ni igitego uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande wifuzwa n’Amavubi yatsinze tariki ya 27 Mutarama 2023 muri shampiyona y’ubwongereza y’abatarangeje imyaka 21.

Yagitsinze ku munota w’inyongera w’igice cya mbere ku mupira yari ahawe na Daniel Gore. Umukino warangiye ari 2-1 aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Omari Nathan Forson ku munota wa 25 ni mu gihe igitego cy’impozamarira cya Blackburn Rovers ku munota wa 68 na Ben William Fyles.

Iki gitego cye kikaba cyaje mu bitego 12 bihataniye igihembo cy’ukwezi cya Mutarama 2023 muri Manchester United aho harimo ibitego 3 bya Marcus Rashford harimo icyo yatsinze Manchester City.

Harimo kandi igitego cya Luke Shaw, Fred, Bruno Fernandez ndetse na Anthony. Ibindi bitego ni ibyo mu bato ndetse no mu ikipe y’abagore.

Biteganyijwe ko iki gihembo kizatwangwa ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023.

Muri uyu mwaka w’imikino, Noam Emeran amaze gukinira Manchester United U21 imikino 6, yatsinze igitego 1 atanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Reba ibitego bihataniye igihembo cy’ukwezi kwa Mutarama 2023

Igitego cya Noam Emeran gihataniye igihembo cy'ukwezi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Man ishimwe fils Faustin
    Ku wa 3-02-2023

    Mutubwire ibivugwa mumavubi

  • Nteziryayo braison
    Ku wa 3-02-2023

    Ndishimye cyane kubwuwo munyarwanda uri kubikora muri Manchester nishema,na mukasanga uri kwigaragaza, nonese nubundi iyo bahari abo bakinnyi dustindwa yewe ibyamavubi biraducanga kbsa

IZASOMWE CYANE

To Top