Siporo

Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye

Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye

Rayon Sports yemeje ko umwanya umwe bari basigaranye yamaze kuwushyiramo rutahizamu bagize ibanga bazerekana mu gihe nyacyo.

Nyuma yo gusinyisha Luvumbu Héritier, iyi kipe yagiye ivugwamo amazina menshi atandukanye.

Byageze aho bivugwa ko Rayon Sports yabuze amafaranga yo kugura rutahizamu mushya bityo ko bagiye kuzana Youssef Rharb utabahenze.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye Fine FM ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu mushya igisigaye ari ukumwerekana.

Ati "umwanya wari usigaye twamaze gusinyisha rutahizamu, hasigaye kumwerekana. Ni ’surprise’, tuzamwerekana igihe kigeze ntabwo ubu namuvuga. "

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari amazina abiri arimo kuvugwa, uwa mbere ni rutahizamu ukomoka muri DR Congo ubu uri kumwe n’iyi kipe muri CHAN, Jean Marc Makusu aho bivugwa ko yari yahenze iyi kipe baza kunaniranwa.

Bivugwa ko yari yayisabye ibihumbi 9 by’amadorali nk’amafaranga ya ’recruitment’, umushahara w’igihumbi na magana 500 y’idorali nk’umushahara (miliyoni n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda).

Rayon Sports yaje kunanizwa n’uko yasabaga iyi kipe amadorali 400 kuri buri gitego atsinze ndetse n’amadorali 200 mu gihe atanze umupira uvuyemo igitego.

Ibi kandi akazajya abibona ikipe yatsinda itatsinda ni mu gihe ariko na we mu gihe ikipe yatsinze nta gitego yabonye nta gahimbazamusyi azajya abona.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu wavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Tanznaia, Rayon Sports yakomeje kumwinginga amakuru akaba avuga ko yemeye kuba yazajya ahabwa amadorali 100 ku gitego yatsinze ndetse ubu hakaba hari n’umuntu Rayon Sports yohereje muri Algeria kurangizanya na Jean Marc Makusu.

Undi uvugwa ni rutahizamu Moro wa Etincelles yari yanashatse mbere ariko ntibumvikane, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta biganiro bihari n’ubuyobozi bwa Etincelles kereka bibaye nyuma.

Jean Marc Makusu ni we uhabwa amahirwe yo kuza muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshimyumukiza Anasthase
    Ku wa 21-01-2023

    Muratubeshya Rayon sport nta Rutahizamu uhari

  • IBYIMANA ANASTHASE
    Ku wa 17-01-2023

    ANASTHASE INYAMAGABE NKUNDA REYON CYANE IMANA IKANDUSHA MUSUHURIZE ABA REYON BOSE MURAKOZE CYANE !!!

  • IBYIMANA ANASTHASE
    Ku wa 17-01-2023

    ANASTAHASE INYAMAGABE NDABAKUNDA MURAKOZE

  • Minani david
    Ku wa 17-01-2023

    Ok. Murakozekutuge. Zaho, ayo,makuru, ndabemerape

IZASOMWE CYANE

To Top