Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko impamvu umunyezamu wayo Kwizera Olivier atakoraga imyitozo yari yarahawe uruhushya kubera ibibazo byo mu muryango ariko akaba agomba kugaruka mu kazi uyu munsi.
Uyu munyezamu yari amaze iminsi adakora imyitozo na Rayon Sports, gusa ku munsi w’ejo hashize ni bwo byasakaye ku mbuga nkoranyambaga benshi bibaza ikibazo cyaba cyabeyeho.
Hari n’abatangiye kuvuga ko ashobora kuba yarayihagaritse kubera ko iyi kipe yaba hari amafaranga imubereyemo.
Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yavuze ko nta kibazo cy’amafaranga bafitanye na Kwizera Olivier.
Ati "Oya nta kibazo na kimwe cy’amafaranga dufitanye na Kwizera Olivier cyane ko nta n’ikirarane cy’umushahara n’umwe tumufitiye."
Yakomeje avuga ko impamvu yari amaze iminsi idakora imyitozo kubera ikibazo cyo mu muryango yagombaga kubanza gukemura ariko uruhashya yari yahawe rwarangiye agomba kugaruka mu kazi uyu munsi.
Ati "Kwizera yagize ikibazo mu muryango, yasabye uruhushya rwo kubanza kugikemura araruhabwa. Uruhushya yahawe rwarangiye rero uyu munsi aragaruka mu kazi."
Rayon Sports ikaba irimo yitegura umunsi wa 27 wa shampiyona ya 225-26 aho igomba gukina na Rutsiro FC ku Cyumweru.

Ibitekerezo