Siporo

Rayon Sports uko nyitsinze yirukana umutoza - Umutoza wa APR FC

Rayon Sports uko nyitsinze yirukana umutoza - Umutoza wa APR FC

Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman, yavuze ko Rayon Sports uko ayitsinze ihindura umutoza, n’ubu akeka ko bagiye kuyihindura.

Ni nyuma yo kuyitwara Igikombe cy’Amahoro cya 2026 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026 ayitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko bari banganyije 1-1.

Talib Abderrahman akaba yavuze ko Rayon Sports ari ikipe imworohera kandi buri uko ayitsinze, ihindura umutoza.

Ati "Rayon Sports ndayizi, buri uko nyitsinze ihindura umutoza. Nayitsinze 3-0 ihindura umutoza, nayitsinze 4-1 ihindura umutoza. N’ubu ndayitsinze ndakeka nabwo igiye guhindura umutoza."

Iki kibaye igikombe cya gatatu yegukanye muri APR FC kuva yagera muri iyi y’Ingabo z’Igihugu, yatwaye Super Cup, Shampiyona n’iki cy’Amahoro.

Yatsinze Rayon Sports muri Shampiyona 3-0 yatozwaga na Haruna Ferouz bahise batandukana, yayitsinze 4-1 muri Super Cup itozwa na Bruno Ferry, na we nyuma yaje gutandukana na Rayon Sports asimbuzwa Haringingo Francis.

Umutoza wa APR FC yavuze ko buri uko atsinze Rayon Sports yirukana umutoza
APR FC yatsinze Rayon Sports iyitwara igikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ingabire Emerithe
    Ku wa 24-05-2026

    Sabin, ntabwo ari igitekerezo ahubwo ni ikifuzo. Nk,uko nabyanditse haruguru nitwa Emerithe Ingabire nkaba mperereye mu karere ka Gatsibo ( kiziguro).

    Ubundi nkurikira ibiganiro byawe uko ufasha abantu bagiye batandukanye Imana ijye iguha umugisha Kandi ikindi uri umunyamakuru w,umwuga kuko hari itandukaniro rinini hagati yawe ndetse n,abandi banyamakuru bakoresha YouTube keep it up brother ndagukunda cyane.

    Ikifuzo cyange: umunsi umwe uzambabarire wigomwe umwanya muto unyemerere duhure ngusuhuze Kandi uzaba ukoze cyane. Ndabizi ko nuza kubona ubu butumwa hari icyo uza kubivugaho. Imana iguhe umugisha

IZASOMWE CYANE

To Top