Nyuma yo gusoza umwaka nabi nta gikombe na kimwe yegukanye, Rayon Sports biravugwa ko yamaze gusinyisha abatoza ba Kiyovu Sports ndetse ko bashobora kuzana na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.
Nyuma y’uko abatoza bakomoka muri Portugal batozaga Rayon Sports basoje amasezerano (Jorge Manuel da Silva Paixão Santos n’umwungiriza we Daniel Ferreira Faria) ndetse bagasubira iwabo batazi niba bazakomezanya n’iyi kipe, amakuru avuga ko Rayon Sports yamaze gusinyisha Haringingo Francis wahesheje Kiyovu Sports umwanya wa 2 muri shampiyona.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yahisemo gusimbuza aba batoza Haringingo Francis umaze kwerekana ko umupira wo mu Rwanda awuzi.
Bimwe mu byo yasabye iyi kipe ni uko agomba kwizanira abungiriza be aho bivugwa ko agomba kujyana abatoza bakoranaga muri Kiyovu Sports.
Si ibi gusa kuko Rayon Sports yiteze kuba yazungukira mu kuba yabafasha kuzana muri iyi kipe bamwe mu bakinnyi bafashije Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-22.
Ku isonga havugwamo myugariro Serumogo Ali, umunyezamu Kimenyi Yves unasoje amasezerano ndetse binavugwa ko iyi kipe yaba yaranatekereje kuri rutahizamu wa Kiyovu Sports ukomoka muri Uganda na we usoje amasezerano, Emmanuel Arnold Okwi.
Haringingo Francis aramutse agiye muri Rayon Sports yaba ari ikipe ya 4 atoje mu Rwanda ni nyuma ya Mukura VS yahesheje igikombe cy’Amahoro, Police FC na Kiyovu Sports.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukora inama kimwe mu bintu iyi nama iri buvugeho ni ku bijyanye n’isoko ry’abakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.

Ibitekerezo