Imyidagaduro

Priscillah yavuze ku bisenya umubano w’abashakanye mu ngo z’ubu

Priscillah yavuze ku bisenya umubano w’abashakanye mu ngo z’ubu

Umuririmbyi Princess Priscillah umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye intekerezo ze ku rushako avuga byinshi mu byo atekerezo bituma hakomeza kubaho isenyuka ry’ingo z’ubu.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye kuva kuri ’Mbabarira’ yahereyeho akinjira mu muziki, ’Harabura iki?’, ’You and I’ yakoranye na Jay Polly, ’Bagupfusha ubusa’ n’izindi yakoze akiri mu Rwanda. Ubu amaze imyaka itanu agiye muri Amerika aho yakomereje umuziki agakorerayo ibindi bihangano na byo byakunzwe.

Nta musore uzwi bakundana byeruye nubwo benshi bagiye bamukekera kugirana ubumwe na King James mu bihe byashize ariko bo ntibabyemeze. Nta gihe kizwi aratangaza ateganyamo umushinga w’ubukwe no kurushinga.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari uko atekereza urushako. Yavuye imuzi amarangamutima ye ku bisenya ingo n’umubano w’abashakana muri iki gihe, mu ruhererekane rw’inama yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Mu byo uyu muhanzi yahamije ko bisenya ingo z’ubu, yagize ati "Kujya mu muhamagaro utazi impamvu, utifatiye icyemezo, cyangwa uwugiyemo ngo ukemure ikibazo kikugarije."

Yakomeje avuga ko mu bibitera hazamo "Ibikomere by’amateka. Iyo ukomeretse ntukire ubaho ukomeretsa abandi aho gutanga umunezero kandi ukomeretsa ukwegereye kuruta abandi! Kwinjira mu rugo ugiye gusaba urukundo aho kugenda ugiye kurutanga, Imana izakubaza uko ukunda ntizakubaza umubare w’abagukunze!"

Yakomoje no ku nshuti za kera ati "Niba inshuti zawe zitaraba iz’uwo mwashakanye zizagusenyera. Kera yari wowe ubu ni ’mwebwe’ cyangwa ’mwembi’. Niba ugikora wenyine ntiwamenye ko byahindutse."

Priscillah yanavuze ko umubano w’abashakanye ufite ipfundo ku Mana nubwo abenshi batangira urugo bajya gusenga bataha Imana bakayisigayo kandi ari yo "yaremye urugo." Ati "Nushaka kurwubaka uyitaje uzubaka ku musenyi!"

Mu bindi uyu muhanzikazi yavuze harimo ikoranabuhanga. Yemeza ko ryazanye byinshi byiza ariko "iyo ritaguha umwanya ngo uvugishe uwo mwashakanye cyangwa abawe riba ryonona umubano." Ati "Ntuzasekane n’abari kure, abakuri hafi bijimye..."

Priscillah mu bitekerezo yatanze ku rushako yavuze ko amabanga na yo ari indi mpamvu ikomeye yasenya urugo, yemeza ko guhishanya hagati y’abashakanye atari byiza ahubwo kwitoza kurenga amateka asharira ari byo byubaka.

Yanenze abakunzi bataba hafi y’ababo bagihari ngo babahe umwanya uhagije ahubwo bakiruka inyuma y’ibintu igihe n’imburagihe no kubakira ku mutungo utarimo urukundo, ati "Ushobora kuzazana byinshi ugasanga abo waruhiye batagihari."

Yavuze no ku kuba umuntu wifuza guhabwa ibyo adatanga asaba abashakanye kubahana, kwihanganirana, kumva bagenzi babo n’ibindi kuko ubitanga ari na we ubihabwa.

Princess Priscillah yerekeje muri Amerika muri Nyakanga 2013 akaba yaragiye kuhakomereza amasomo ya Kaminuza. Yemeza ko azagaruka mu Rwanda gushyira mu ngiro ubumenyi yari yaragiye guhaha mu mahanga no gukomereza umuziki ku ivuko.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nkurunziza
    Ku wa 1-03-2019

    UYU MUKOBWA NDAMWEMEYE KBSA
    AFITE UBUMENYI NTARINZI INAMA YATANZE ABANTU BAZIKURIKIJE BAKUBAKA
    URUGO KANDI RUGAKOMERA

IZASOMWE CYANE

To Top