Imyidagaduro

Prince Kid agifingurwa yashimiye Perezida Kagame, yakirwa n’abarimo Miss Iradukunda Elsa

Prince Kid agifingurwa yashimiye Perezida Kagame, yakirwa n’abarimo Miss Iradukunda Elsa

Nyuma y’uko afunguwe, Prince Kid yashimiye abantu bose bamubaye hafi by’umwihariko ashimira Perezida Kagame wavuze ko ubutabera bugomba gukora akazi ka bwo.

Uyu munsi ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne ku byaha bitatu yari akurikiranyweho.

Ibyo byaha ni; ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Urukiko rwategetse ko ahita afungurwa aho kuri gereza ya Mageragere yari afungiwe yakiriwe n’abarimo Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Liliane, abanyamakuru n’abandi bantu bari inshuti z’uyu mugabo wari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda.

Nyuma yo gufungurwa, Prince Kid yashimiye Perezida Kagame wavuze ko ubutabera bugomba gukora akazi ka bwo, ni mu gihe benshi bari baramuciriyeho iteka.

Ati "Ndashimira abantu bose bambaye hafi, abanyeretse urukundo , ariko nano mbonereho umwanya wo gushimira cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

“Benshi bari baciye iteka ko ibintu byarangiye , yego Perezida wa Repubulika yababajwe n’ibyabaye ariko mu bushishozi bwe , ubunararibonye bwe yavuze ko ubutabera bukora akazi kabwo.”

Yavuze ko kandi yari afite ubwoba ariko na none akaba yarizeraga igihugu cye n’ubutabera bwa cyo.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi mu mpera za Mata 2022, yahishuye ko impamvu yashakaga ko urubanza rwe rubera mu ruhame ari uko yashakaga ko ukuri kujya ahabona.

Ubwo Prince Kid yari afunguwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muvunyi
    Ku wa 2-12-2022

    Kabisa uyumugabo yakorewe akagambanepe nawutarabibonaga

  • Muvunyi
    Ku wa 2-12-2022

    Kabisa uyumugabo yakorewe akagambanepe nawutarabibonaga

  • Muvunyi
    Ku wa 2-12-2022

    Kabisa uyumugabo yakorewe akagambanepe nawutarabibonaga

IZASOMWE CYANE

To Top