Imyidagaduro

Polisi ntiyemeranya na The Ben

Polisi ntiyemeranya na The Ben

Polisi y’u Rwanda iranyomoza amakuru yatangajwe ko yari igiye gufunga igitaramo cya East african Party umuhanzi The Ben ataririmbiye abakunzi be nk’uko yabiteganyaga.

Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye igitaramo cya East African Party gitegurwa na East African Promoters(EAP), cyari cyatumiwemo umuhanzi The Ben ari na we muhanzi w’imena.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa saba z’ijoro zirengaho, yaririmbiye abakunzi be ageze hagati avuga ko bitewe n’igihe agiye guhagariko kuko bamubwiye ko polisi igiye gufunga igitaramo.

Uyu munsi kandi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yababajwe cyane no kujya ku rubyiniro abwirwa ko polisi igiye gufunga igitaramo, ngo byamugabanyirije imbaraga ariko arihangana aha abakunzi be ibyo yari yabateguriye.

Abantu bagiye bibaza ukuntu polisi ishobora gufunga igitaramo kubera urusaku kandi cyaberaga muri Kigali Arena ahabugenewe.

Polisi y’igihugu ibinyujije nayo kuri Twitter, yasabye EAP na The Ben gusobanurira abantu ko polisi itigeze ifunga iki gitaramo.

Yagize iti"Polisi y’u Rwanda ntabwo yigeze ifunga igitaramo. Abateguye igitaramo cya ni njoro n’umuhanzi The Ben ni bo bagomba gusobanurira abakunzi babo ikibazo bahuye nacyo ndetse n’impanvu babeshyera Polisi."

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top