Siporo

Police HC yegukanye igikombe cyo Kwibuka itsinze APR HC (AMAFOTO)

Police HC yegukanye igikombe cyo Kwibuka itsinze APR HC (AMAFOTO)

Police HC yegukanye igikombe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yo gutsinda APR HC ku mukino wa nyuma ibitego 32-27.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026 ni bwo mu mukino wa Handball hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari rimaze iminsi itatu.

Umukino wa nyuma mu bagabo ukaba wabanjirijwe n’uwa nyuma mu bagore aho ikipe ya Kiziguro SS yegukanye igikombe itsinze ESC Nyamagabe ku mukino wa nyuma ibitego 27-26.

Umukino wa nyuma mu bagabo ukaba wahuje amakipe abiri y’amakeba mu Rwanda, APR HC yari yasezereye Ndejje University yo muri Uganda na Police HC yari yasezereye PEVIC.

Aya makipe yombi akaba yaherukaga guhura mu mukino usoza Shampiyona isanzwe ya Handball (Regular Season) aho APR HC ari yo yawutsinze.

Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi kuva utangiye kugeza urangiye.

Igice cya mbere cy’umukino, Police HC wabonaga ari yo iri mu mukino neza ndetse ibifashijwemo n’abarimo Mbesutunguwe Samuel watsinze ibitego 5 muri igi gice, bagiye kuruhuka iri imbere n’ibitego 16-14.

APR HC yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri ndetse iminota ibiri ya mbere Muhure Ellise yari amaze gukuramo iki kinyuranyo.

Gusa Police HC n’ubundi binyuze ku bakinnyi nka Yves Kayijamahe na Mbesutunguwe Samuel baje gusubizamo iki kinyuranyo cy’ibitego.

Ubwo hari hasigaye iminota 8 ngo umukino urangire, APR HC yaje guhura n’ikibazo maze Anthony ahabwa iminota 4 hanze y’ikibuga ari nabwo Police HC yahise izamura ikinyuranyo. Umukino warangiye ari ibitego 32-27.

Police HC yagukanye iki gikombe nyuma y’uko umwaka ushize yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Equity Bank yo muri Kenya.

Mbesutunguwe Samuel wa Police HC na Iragena Joselyne wa Kiziguro SS ni bo begukanye ibihembo by’abakinnyi bahize abandi (MVP).

Police HC yatsinze APR HC yegukana igikombe
Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Nyakarundi Vincent ari kumwe na perezida w''Ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball, Alfred Twahirwa barebye uyu mukino
Ndejje University mu bagaore yabaye iya gatatu
ESC Nyamagabe yabaye iya kabiri
Mu bagore igikombe cyegukanywe na Nyamagabe SS
PEVIC mu bagabo yabaye iya gatatu
APR HC ni yo yabaye iya kabiri
Police HC yegukanye igikombe
Mbesutunguwe Samuel na Iragena Joselyne ni bo bahize abandi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top