Perezida Museveni yakuye Chameleone mu nshuti ze kuri Twitter nyuma yo kwiyomeka ku bamurwanya
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakuye Jose Chameleone mu nshuti ze akurikira kuri Twitter, ni nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi atangaje ko yinjiye mu ishyaka Demacratic Party rishaka guhirika ubutegetsi bwe.
Perezida Museveni kuri Twitter yakurikiraga[follow] abantu 24 gusa, muri aba hakaba harimo abahanzi babiri bo muri Uganda Bebe Cool na Jose Chameleone. Yakuyemo Chameleone asigarana abantu 23 barimo na Bebe Cool.
Ntiharamenyekana niba Perezida Museveni ari we wafashe iki cyemezo cyangwa cyafashwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ze bakareka gukurikira Chameleone wamufashije cyane ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora Uganda muri 2016.
Tariki 29 Gicurasi 2019, mu ihuriro ry’urubyiruko rugize ishyaka rya DP, Chameleone yatangaje ko ubu ari umwe mu bagize umutwe wa politiki wa Demacratic Party hariya muri Uganda uyobowe na Bobi Wine.
Muri iri huriro Chameleone yavugiye ku mugaragaro ko nta hantu ahuriye n’Ishyaka riri ku butegetsi rya NRM(National Resistance Movement) nk’uko bamwe babimushinja.
Chameleone kandi yahise anatangaza ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala agasimbura Erias Lukwago muri 2021.
)
Ibitekerezo