Siporo

Perezida Kagame yarebye umukino RSSB Tigers yahanijemo FUS Rabat (AMAFOTO)

Perezida Kagame yarebye umukino RSSB Tigers yahanijemo FUS Rabat (AMAFOTO)

Mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, RSSB Tigers yatangiye imikino ya 1/4 cya BAL itsinda umukino wayo wa mbere FUS Rabat amanota 95-72.

Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026 muri Kigali Arena, ni bwo hatangiye imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL.

Nyuma y’imikino y’majonjora yabereye muri Kalahari Conference yabereye muri Afurika y’Epfo na Sahara Conference yabereye muri Maroc yasize amakipe 8 ari yo abonye itike ya 1/4.

Ayo ni RSSB Tigers yo mu Rwanda, Petro de Luanda yo muri Angola, Al Ahly yo mu Misiri, Club Africain yo muri Tunisia, Al Ahly yo muri Libya, FUS Rabat yo muri Maroc, AS Ville de Dakar yo muri Sénégal na Dar City yo muri Tanzania.

Ni imikino irimo gukinwa mu buryo bushya aho ubu ikipe zatomboranye zizajya zikina umukino ubanza n’uwo kwishyura ubundi bagateranya amanota, igize menshi igakomeza mu cyindi cyiciro.

Uyu munsi hakaba habaye imikino ibiri aho uwabanje, AS Ville de Dakar yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 93-90.

Hahise hakurikiraho umukino wari witezwe na benshi wo RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda yari igiye gukinamo na FUS Rabat yo muri Maroc.

RSSB Tigers yatangiye umukino neza aho agace ka mbere yagatsinze amanota 24 kuri 13 ya FUS Rabat.

Mu gace ka kabiri binyuze mu bakinnyi nka Craig, Ntore Habimana bagerageje kuzamura ikinguranyo biva ku manoya 9 bigera ku manota 13, gusa mu minota ya nyuma y’aka gace, Tigers BBC yabaye nk’irangaye ikinyuranyo kiragabanuka kuko bagiye kuruhuka hasigayemo amanota 9, kuko byari 45-36.

Agace ka gatatu, Tigers yakomeje gucunga amanota yayo ngo atagabanuka ariko nako FUS Rabat ishaka kuyakuramo ariki ntibyakunda, karangiye harimo amanota 11, byari 71-60.

Agace ka nyuma Tigers yaje ari nshya, yirinda gukora amakosa ndetse n’amahirwe babonye bayabyaza umusaruro.

Binyuze mu bakinnyi nka Lenard Craig wanatsinze amanota menshi muri uyu mukino (38), Lenard Jr, kapiteni Antino Alvarez na Ndayisaba Dieudonne cyane ko bari bamaze no kumenya ko Perezida Kagame yageze muri Arena kubashyigikira, batsinze batababariye ikinyuranyo kirazamuka kigera ku manota 23.

Batsinze uyu mukino ku manota 95-72. Bazongera guhura ku Cyumweru ikomeje muri 1/2 izahura n’izatambuka hagati ya Al Ahly yo mu Misiri na AS Ville de Dakar.

Imikino izakomeza ejo ku wa Gatandatu, Petro de Luanda ihura na Dar City mu gihe Al Ahly yo muri Libya izahura na Club Africain.

RSSB Tigers BBC yatangiye itsinda FUS Rabat
Perezida Kagame yarebye uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top