Siporo

PEACE CUP: Umutoza wa AS Kigali yishimiye gutombora APR FC muri 1/8

PEACE CUP: Umutoza wa AS Kigali yishimiye gutombora APR FC muri 1/8

Umutoza mukuru wa AS Kigali Mateso Jean de Dieu yemeza ko gutombora ikipe ya APR FC muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro aribyo byiza kuruta uko yatombora ikipe nto cyangwa yo mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y’uko tombora ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro isize AS Kigali igomba guhura na APR FC, iyi kipe y’abanyamujyi yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza ‘best loser’ kuko yari yakuwemo na Rayon Sports, yatangiye imyitozo ikomeye bitegura uyu mukino uzaba kuwa Kane kuri Stade Regional de Kigali.

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Mateso Jean de Dieu aganira na Isimbi.rw yavuze ko biteguye neza kandi bashaka kugera ku mukino wa nyuma kuko muri shampiyona batitwaye neza barangije ku mwanya wa 7.

Yagize ati”Turi gukora imyitozo ikomeye kubera ko nyuma y’umukino twakinnye na Rayon Sports abakinnyi twabahaye akaruhuko kuwa Gatandatu no ku Cyumweru ntibakoze imyitozo, niyo mpamvu twakoze cyane kuko tugiye gukina n’ikipe nziza ifite abakinnyi beza ndetse n’abatoza beza niyo mpamvu ubona natwe twakoze cyane.”

Kuba yaratomboye Rayon Sports mu ijonjora rya mbere, muri 1/8 akaba yaratomboye APR FC ngo nta kibazo kirimo kuko ngo nibwo bakina bahangana nta kwirara kurimo.

Yagize ati”Aho kugira ngo utombore Gicumbi FC cyangwa Kirehe FC watombora ikipe nkuru nk’iriya nayo ifite gahunda yo gushaka igikombe nibwo mujya gukina mufite imbaraga n’ingufu zo gutsinda, iyo utomboye ikipe nto ntabwo ari bibi gusa biba byiza kurushaho iyo utomboye ikipe nkuru”.

Imikino 2 yahuje aya makipe muri shampiyona ya 2018-19, umukino ubanza APR FC yatsinze AS Kigali 3-0, uwo kwishyura banganya 2-2

Kuwa Kane tariki ya 12 kamena 2019 nibwo hazaba umukino ubanza ni mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki ya 16 Kamnena 2019.

Mateso ngo gutombora APR FC nibyo byiza

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top