Siporo

Rayon Sports vs APR FC: 11 beza amakipe yihuje

Rayon Sports vs APR FC: 11 beza amakipe yihuje

Harabura iminsi itatu gusa rukambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC mu mukino ushobora gusiga ushyize iherezo ku rugamba rw’aho igikombe kizerekeza.

Uyu ni wo mukino uba ukomeye mu mupira w’amaguru mu rw’Imisozi 1000, ni yo makipe abiri y’amakeba afite abafana benshi mu gihugu.

Uzaba ari umukino w’umunsi wa 29 wa BK Pro League 2025-26, uteganyijwe tariki ya 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino w’abakeba, umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko uyu mukino uzasiga bamenye niba bazakomeza gushyira imbaraga mu gikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro.

Kugeza ubu APR FC ni iya kabiri n’amanota 55 mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 47 bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 8, mu gihe APR FC yatsinda byaba bivuze ko igikombe gisa n’icyagiye.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ikipe y’abakinnyi 11 beza aya makipe yihuje, turafata abakinnyi bayo bose tubahuze dutoranyemo 11.

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports)

Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clement (APR FC) na Youssou Diagne (Rayon Sports)

Abakina Hagati: Seidu Yussif Dauda (APR FC), Ronald Ssekiganda (APR FC) na Bigirimana Abedi (Rayon Sports)

Ba Rutahizamu: Hakim Kiwanuka (APR FC), Cheikh Djibril Ouattara (APR FC) na William Togui Mel (APR FC)

APR FC na Rayon Sports zizakina ku wa Gatandatu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top