PEACE CUP: Amakipe ane arimo Rayon Sports yasezereye AS Kigali yakomeje mu kindi cyiciro
Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports isezereye AS Kigali kuri penaliti 4-2, ni nyuma y’uko AS Kigali yari yayitsinze 1-0 na Rayon Sports yaratsinze umukino ubanza 1-0 bi bibaye 1-1.
AS Kigali yatangiye uyu mukino n’imbaraga nyinshi ishaka kwishyura igitego 1 yatsinzwe mu mukino ubanza cya Mutsinzi Ange Jimmy.
Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali yatinze kwinjira mu mukino dore ko n’igice cya mbere cyarangiye iri gusatirwa ku buryo bukomeye cyane ko yari yanamaze gutsindwa igitego.
Uku gusatira byaje guhira AS Kigali ku munota wa 27 ubwo Benedata Janvier uzwi nka Djijia yatsindaga igitego ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports, iki gitego nicyo cyaje no kurangiza uyu mukino.
Sarpong Michel yaje kujyamo asimbuye Habimana Hussen igice cya kabiri cyigitangira ngo barebe ko Babona igitego cyo kwishyura bari batsinzwe mu gice cya 1
Bitewe n’uko ikipe ya AS Kigali yaje ibiziko ititwaye neza mu mukino ubanza dore ko yari yanahawe ikarita itukura ku musore wabo bagenderaho, Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yaje yakaniye ishaka kurebe ko yabona amanota 3 y’uyu munsi byaje no kubahira.
Ibi byari bivuze ko amakipe yombi anganya 1-1 mu mikino ibiri, bahise berekeza muri penaliti.
AS Kigali niyo yatangiye itera penaliti kapiteni wabo Ntamuhanga Tumaine atsinda iya 1, Bishira Latif ayitera hejuru, Frank Kalanda arayihusha ni mu gihe Rayon Sports Bukuru Christophe, Sarpong Donkor na Djabel bazinjije.
Si Rayon Sports yakomeje gusa kuko na Mukura yasezereye Unity ku bitego 5-0, Gasogi isezerera Hope ku gitego 1-0 naho Intare zisezerera Interforce 4-1.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports : Bikorimana Gerard(22) , Manzi Thierry(4),Bukuru Christopher(18), Iradukunda Eric Radu(14), Mudeyi Suleiman(13), Mutsinzi Ange Jimmy(5),Mugisha Gilbert(12),Irambona Gisa Eric(17),Manishimwe Djabel(10),Habimana Hussen(20),Donkor prosper(8).
AS Kigali: Bate Shamiru(21),Ntamuhanga Tumaine (12), Niyomugabo Claude(23), Ruraneshwa Mossi(4),Bishira Latif (5),Benedata Janvier(3),Nshimiyimana Marco Govin (13),Ssetongo Farouk(30),Nova Bayama(11),Frank Kalanda(9),Cyitegetse Bogard(8).
)
Ibitekerezo