Siporo

Patriots BBC yatunguye REG BBC, APR WBBC yongera gutsinda The Hoops

Patriots BBC yatunguye REG BBC, APR WBBC yongera gutsinda The Hoops

Mu ijoro ryakeye habaga umukino wa 5 wa kamarampaka mu bagabo n’abagore mu mukino wa Basketball ‘Playoffs Game5’, aho ikipe ya REG mu bagabo yari yiteguye kurara yegukanye igikombe yatunguwe na Patriots ni mu gihe mu bagore APR yatsinze The Hoops.

Iyi mikino ya kamarampaka yaba mu bagabo cyangwa abagore, ikipe iyegukanye niyo iba yegukanye igikombe cya shampiyona, kugira ngo hamenyekane ikipe itwaye igikombe bisaba ko ikipe imwe iba yatsinze imikino 4.

Mbere y’iyi mikino mu bagore ikipe ya APR na The Hoops banganyaga imikino 2-2, APR yaje gutsinda umukino wa 5 ihita yuzuza imikino 3 aho isabwa gutsinda umukino wa kamarampaka w’umunsi wa 6 igahita yegukana igikombe.

Wari umukino amakipe yombi yagendaga asa nakubana kuko nta kinyuranyo cy’amanota menshi yajyagamo, gusa byaje kurangira abakobwa ba APR bari bazi ko iyo batsindwa uyu mukino byari gusa nibibakuye mu irushanwa bawutsinze ku munota 58 kuri 53 ya The Hoops.

Agace ka mbere karangiye ari amanota 8 ya APR kuri 6 ya The Hoops, agace ka kabiri APR yagatsinzemo amanota 19 mu gihe The Hoops yatsinze 17, aace ka gatatu na bwo APR yatsinze amanota 19 kuri 16 ya The Hoops, agace ka nyuma APR yatsinze 12 kuri 14 ya The Hoops.

Bivuze ko mu gihe APR yatsinda umukino ukurikiyeho yaba yujuje imikino 4 isabwa igahita inegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19.

APR WBBC yitwaye neza imbere ya The Hoops mu mukino wa 5

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa REG na Patriots mu bagabo, REG yari ifite imikino 3 kuri 1 wa Patriots, byayisabaga kuwutsinda igahita iterura igikombe ariko ntibyabakundiye kuko Patariots yaje kubatungura ibatsinda ku manota 69 kuri 61.

Agace ka mbere karangiye REG iri imbere n’aamnota 17 kuri 12 ya Patriots, mu gace ka kabiri Patriots yabigaranzuye ibatsinda amanota 19 kuri 13, agace ka gatatu amakipe yombi yanganyije 18 kuri 18 mu gihe mu gace ka nyuma Patriots yabatsinze amanota 20 kuri 13.

Gutsinda uyu mukino byatumye Patriots yuzuza imikino 2 mu gihe REG ifite 3, bivuze ko mu gihe mu mukino utaha uzaba ku munsi w’ejo REG yatsinda yahita yegukana igikombe ariko mu gihe Patriots yatsinda byasaba umukino wa 7 kugira ngo hamenyekane ikipe itwara igikombe itsinze imikino 4.

REG yatunguwe na Patriots
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top