Pastor Théogene yavuze ipfundo ry’umubano we na Salomon, ahishura ikintu gikomeye yamukoreye (VIDEO)
Pastor Théogene uheruka guha impano Nirisarike Salomon ikamukora ku mutima, yahishuye ko uyu mukinnyi yamufashije byinshi birimo no kuba hari itafari yashyize ku nzu ye yujuje.
Benshi batunguwe no kubona Pastor Théogene yahaye impano y’ifoto Nirisarike Salomon kuko bari bazi ko ibintu by’umupira atabikurikirana cyane.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Pastor Théogene avuga ko Nirisarike Salomon yamwandikiye bwa mbere akuye nimero ze ku ISIMBI bitewe n’ikiganiro yari yahakoze, ngo akimara kumwibwira undi byaramutunguye ukuntu umukinnyi w’Amavubi amwandikira, ubushuti bwabo bwatangiye ubwo bakajya bavugana.
Ngo ubushuti bwabo bwatangiye ubwo ariko guhura bikaba byari byaranze kubera ko yazaga mu Rwanda afite umwanya muto.
Ati "Twatangiye kujya tuvugana ubwo, akanyoherereza amafoto ari mu myitozo, ahindura ikipe ati nsengera ngiye guhindura ikipe, tugafatanya gusenga kuko akunda gusenga, hari n’igihe twapangaga ko turi buhure akaza bahita bajya gukina kuko yazaga abandi batangiye imyitozo kandi bari bumare gukina ahita asubirayo. Twari tumaranye nk’umwaka n’igice yarabuze ukuntu ansura kubera igihe kiba gito."
Ni umukinnyi wagiye ukunda kumufasha cyane, akamwoherereza amafaranga yo kwifashisha, gusa ngo yasanze akunda gusenga cyane.
Kuri iyi nshuro nibwo yamubwiye ko agiye kuza kumusura, na we ategura impano yari yaramukoreshereje imaze igihe, Nirisarike nabwo ngo yamusigiye amafaranga yo kwishyura abafundi.
Ati "Ejobundi nibwo yanyandikiye ambwira ko bafite imikino 2 akaba azabanza kunsura mbere y’uko agenda, iriya mpano nari narayimukoreshereje, narayibitse yari surprise atabizi, ejobundi njya kumva arampamagaye, reka mushimire n’imbere y’abanyamakuru akunda kumfasha, buriya avuga amagambo make. Njya kumva nkumva arampamagaye, ngo Pastor hari akantu nkoherereje."
"Yaje kunsura mu rugo ari kumwe n’undi mukinnyi ntari buvuge, baza ari abakinnyi 2 turahatwika koko, karatsiye harashya, muha impano ndamuherekeza arongera ansigira amafaranga, mbasha no kwishyura abafundi, yarambwiye ngo reka nkufashe kubijyanye no kwanduza, Imana izaca inzira n’amarangi aboneke. "
Avuga ko kandi bifotoje akagira ngo birarangiye, yaje gutungurwa no gusanga mu gitondo yabaye icyamamare kubera ifoto Nirisarike Salomon yari yashyize kuri Instagram, buri muntu yamwandikiraga amubaza niba baziranye.
Avuga ko yishimiye kubona inzu Pastor abamo kandi na we yaragize uruhare mu kuyubaka.
Ati "Namutembereje inzu, mu byumba arishima, urumva kuva dutangira kugeza n’ejobundi aza yamfashije kwishyura abafundi, rero Imana imuhe umugisha."
Pastor Théogene yasabiye umugisha Nirisarike Salomon ngo Imana ikomeze imwagure mu mirimo ye, atere imbere kandi ijye isubiza aho akuye cyane ko abizi ko atari we wenyine afasha.

Ibitekerezo
Jacque
Ku wa 16-06-2022Numberza Salom