Umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yatangaje ko atakibarizwa muri The Mane Label, ni nyuma yo kuyishinja ko itakoze ibyo bumvikanye.
Uyu muhanzi wari umazemo umwaka, mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ahisemo gutandukana n’iyi nzu ya The Mane itunganya umuziki yanarebereraga inyungu ze bitewe n’uko itubahirije amasezerano bagiranye.
Yemeje ko kuva ku munsi w’ejo tariki ya 1 Mutarama 2020 The Mane izaba itakimufiteho uburenganzira.
Jay Polly yinjiye muri The Mane uyu mwaka muri Mutarama, akaba abaye umuhanzi wa 2 uvuye muri The Mane nyuma ya Safi Madiba uheruka kuvamo.
Jay Polly yavuye muri The Mane

Ibitekerezo