Nubwo ari mu rukundo Wema Sepetu wakanyujijeho na Diamond ntatuje arahangayitse cyane
Umunyamideli, umukinnyi wa sinema akaba na Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Isaac Sepetu nubwo aryohewe n’urukundo ariko arahangayitse kuba atarabona umwana.
Uyu mukobwa w’imyaka 34 amaze amezi 4 agaragaje ko ari mu rukundo na Whozu, umuhanzi umaze kwandika izina muri Tanzania muri iyi minsi.
Nubwo ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati ya bo aho uyu muhanzi afite 26 n’aho Sepetu akagira 34 gikunze kugarukwaho, ntabwo bibateye ikibazo ahubwo bo icyo bashyize imbere ni urukundo.
Gusa nubwo baryohewe n’urukundo, Sepetu aherutse kugaragaza ko atishimye mu gihe atarabona umwana.
Ati "ndamukunda cyane kandi na we arakunda. Ariko hari ikintu kimwe kibura ngo mwuzuze nshimangire urukundo rwacu, umwana ndamushaka cyane. Niba bitabaye ntacyo bitwaye ariko ndamukunda kugeza ku rupfu."
Wema amaze igihe agerageza kubyara nyuma yo gukuramo inda zitandukanye, muri 2020 yeruye ko yakuyemo inda 2 za Steven Kanumba wari umukinnyi wa filime n’umukunzi we witabye Imana.
Yarivuje ariko byaranze ndetse binavugwa ko kimwe mu byatumye atandukana na Diamond Platnumz ari uko atabyara.

Ibitekerezo