Umujyanama wa Diamond Platnumz, Hamisi Shaban Taletale uzwi ku izina rya Babu Tale, yatangaje ko bidashoboka ko abantu bakomeza kugereranya Diamond na Harmonize ngo kuko batari ku rwego rumwe.
Aya magambo, Babu Tale yayatangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo ‘Wasafi FM’ ya Diamond, aho yatangajwe cyane n’abagereranya Harmonize na Diamond kandi ngo bitashoboka ko aba bahanzi bombi bahangana kubera ko imishinga yose ya Harmonize ayifashwamo kandi ikagenzurwa na Diamond.
Yagize ati“Harmonize yahangana na Diamond ate mu gihe imishinga ye yose igomba kubanza guca kuri Diamond akayigenzura? Mbere yo gushyira hanze indirimbo abanza kuyimucishaho ndetse n’amasezerano ya Wasafi ntiyemera ko umuhanzi yagenda uko yishakiye. Iyo numvise Diamond agereranywa na Harmonize ndishima gusa nkibaza niba Harmonize afite ibitekerezo nk’ibyanjye cyangwa na we yirengagiza ko ari kugereranywa?”
Harmonize yamaze kubaka izina kubera ko na Wema Sepetu wamenyekanye cyane mu gukina amafilimi, wanegukanye ikamba rya Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2006 yemeza ko Harmonize arenze kuri Diamond Platnumz nk’uko yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru.
Yagize ati: “Urwego Harmonize ariho rurenze urwa Diamond, sinavuga ngo ni ku kihe kigero amurenzeho. Gusa mbona umuvuduko afite ugeze kure cyane.”
Mu minsi ishize amakuru yakomeje gucaracara avuga ko Harmonize yaba agiye gutandukana n’inzu itunganya umuziki ya Wasafi n’umujyanama we, gusa ngo ibi bihuha bishobora kuba ari ukuri kuko ngo nta gikorwa na kimwe cya Wasafi ari kwitabira ahubwo akaba ashobora kuba ari gushakisha indi nzu yazajya akoreramo umuziki we.
Ngo ntibikwiye ko Diamond agereranywa na Harmonize
)
Ibitekerezo