Byasabye ko hitabazwa penaliti nyuma y’uko u Buholandi bwari bwanganyije 2-2 na Argentine maze iki gihugu cya kizigenza Lionel Messi kibona itike ya 1/2 cy’igikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar.
Argentine yatangiye umukino ubona ko ushobora kuza kuyorohera ariko ubwugarizi bwa Holland bwari buyobowe na Virgil muri uyu mukino wabereye Lusail Stadium bubanza kwihagararaho.
Nyuma yo kugenda bahusha uburyo bwinshi, akagozi kaje gucika ku munota wa 35 ubwo Nahuel Molina yatsindiraga Argentine igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Messi. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
U Buholandi bwaje gutakaza icyizere ubwo Lionel Messi yatsindiraga Argentine igitego cya kabiri kuri penariti yari ikozwe na Dumfries ategera Acuna mu rubuga rwamahina ku munota wa 73.
U Buholandi bwari bwakoze impinduka ubwo havagamo Marten De Room na Steven Bergwijn hinjiramo Teum Koopmeiners ndetse na Steven Berghuis.
Bwakomeje gahunda yo gushaka ibitego byo kwishyura cyane binyuze ku bakinnyi babo bakina imbere barimo na Gakpo ariko gikomeza kubura.
U Buholandi bwabonye ko byose bishoboka ku munota wa 83 ubwo Weghorst winjiye mu kibuga asimbura Memphis Depay yabatsindiraga igitego cya mbere akaza no kongera gushyiramo ikindi ku munota wa 11 w’inyongera. Umukino warangiye ari 2-2 bahita bongeraho iminota 30 na yo yarangiye nta mpinduka. Hahise hitabazwa penaliti maze Argentine ikomeza kuri penaliti 4-3, muri 1/2 izahura na Croatia yasezereye Brazil.

Ibitekerezo