Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere mu mwambaro w’Amavubi
Nyuma y’igihe yifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, kera kabaye Emeran Noam Fritz yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Uyu mukinnyi unyura ku mpande asatira, yakiniye abato ba Manchester United (abatarengeje imyaka 19 na 21) gusa ntiyagira amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe nkuru.
Noam w’imyaka 23 akaba umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye u Rwanda, yahise yerekeza mu cyiciro cya mbere mu Buholandi mu ikipe ya FC Groningen.
Yagiye yegerwa inshuro zitandukanye ariko ntibyakunda, hari n’abumvaga ko bidashoboka ko yaza gukinira Amavubi.
Nyuma y’ibiganiro byagiye biba hagati ye, ababyeyi be ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Noam yaje kwemera gukinira u Rwanda ndetse anahamagarwa mu bakinnyi bagombaga gukina imikino ibiri ya gicuti ya Tanzania n’Ibirwa bya Comoros yagombaga kubera muri Maroc.
Gusa iyi mikino yaje gusubikwa ariko na we yari yamaze kugera muri Maroc na bagenzi be, bahise bakomereza mu Misiri ari ho Amavubi yagiye gukorera umwiherero.
Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, ni umunsi w’amateka kuri we n’u Rwanda kuko nibwo bwa mbere yambaye ’jersey’ y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda atangira gukora imyitozo mu Mavubi.

Ibitekerezo
Nzirorera serverien
Ku wa 5-06-2026Erega dufite abakinnyi benshi nuko habura ubahaniriza
Nzirorera serverien
Ku wa 5-06-2026Erega dufite abakinnyi benshi nuko habura ubahaniriza