Imyidagaduro

Nizzo n’umubyeyi we basangiye umwaka

Nizzo n’umubyeyi we basangiye umwaka

Nshimiyimana Muhamed[Nizzo] yishimanye na nyina mu kwinjira mu mwaka wa 2019, yamushimiye kuri byinshi banyuranyemo anamwifuriza ishya n’ihirwe mu gihe kiri imbere.

Nizzo amaze imyaka igera ku icyenda azanye nyina kumutuza mu Mujyi wa Kigali mu gihe se yasigaye mu cyaro mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, Nizzo yashyize kuri Instagram amafoto ari kumwe na nyina ndetse na murumuna we babana i Kigali. Yabifurije umwaka mushya ndetse avuga ko akunda uyu mubyeyi ‘akesha byose’.

Yaherukaga kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko urwego agezeho rushimisha cyane nyina baruhanye mu buzima bwose.

Icyo gihe yagize ati “Icyo yishimira cyane, aranzi kurusha uko niyizi. Azi ubuzima twanyuranyemo njye na we, kubona umuhungu we agira aho ava akagira aho agera. Nta kintu ndakora gikomeye ariko ndashaka kuzakora cyane ku buryo azavuga ati ‘umuhungu wanjye ariho, ntiyapfuye nabi kandu uko abayeho birambereye nanjye’. Urwego ndiho ruramushimisha.”

Nizzo na nyina basangiye ibyishimo byo kwinjira mu mwaka mushya

Ni ubwa mbere Nizzo ashyize ahagaragara amafoto yerekana umubyeyi we. Ni we begeranye cyane mu buzima busanzwe mu gihe se yasigaye ku ivuko aho yita ku wundi muryango ahafite.

Nizzo n'umubyeyi we ndetse na murumuna we basangiye umwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top