Imyidagaduro

Ne Yo na Meddy bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye i Kigali

Ne Yo na Meddy bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye i Kigali

Shaffer Chimere Smith, Umunyamerika wamenyekanye muri muzika nka Ne Yo agiye gutaramira abanyarwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b’ingagi aho azafatanya n’umunyarwanda Meddy.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2019 na Belise Kaliza Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)ushinzwe ubukerarugendo , ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Aba bahanzi uko ari babiri bazataramira abanyarwanda tariki ya 7 Nzeri, ni nyuma y’umuhango wo Kwita Izina uzaba tariki ya 6 Nzeri 2019.

Bimaze iminsi bivugwa ko Meddy we yamaze kugera mu Rwanda, aho yari avuye muri Ethiopia n’umukunzi we banyura mu Rwanda aho yaje muri iki gitaramo kizaba muri Nzeri 2019.

Ne Yo w’imyaka 39, ni umubyinnyi, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, afite umugore n’abana 4, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Miss Independent, One In A Million n’izindi.

Meddy we ngo yamaze kugera mu Rwanda

Bwa mbere Ne Yo agiye gutaramira abanyarwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top