Imyidagaduro

Ndimbati mu mashusho y’indirimbo nshya ya DJ Marnaud na King James (Video)

Ndimbati mu mashusho y’indirimbo nshya ya DJ Marnaud na King James (Video)

Umukinnyi wa filime uri guca ibintu muri iyi minsi ku kazina ka Ndimbati yatunguranye mu mashusho y’indirimbo nshya ya DJ Marnaud na King James irimo umudiho w’imbyino zo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Ndimbati ubusanzwe witwa Uwihoreye Jean Bosco Mustapha amaze kwamamara cyane muri filime yitwa Papa Sava isigaye iyoboye mu zisekeje zica kuri Youtube. Akina ajujubya ‘Papa Sava’ [Niyitegeka Garasiyani] ari na we uyandika.

Uyu mugabo unaboneka mu yitwa City Maid na yo ikunzwe ubu noneho yinjiye no mu bifashishwa cyane n’abakomeye mu muziki, yatunguranye mu ndirimbo nshya yitwa ‘Boku’ ya DJ Marnaud ugezweho mu bavanga umuziki mu Rwanda ndetse na King James umaze kuba ubukombe mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda.

Ndimbati agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo nk’umukire ushaka kwishima bukarinda bucya, aba afite imishandiko y’inote z’amadolari anyanyagiza ku mukobwa w’ikimero basohokanye mu kabyiniro bamwogeza bati “Izindi zirihe... Erega mba nakoze, nta mpamvu yo kwiyima.”

Ni indirimbo y’ubutumwa bwo kuruhura mu mutwe, kuryoshya nyuma y’akazi, no kwivura amavunane ku bakoreye agatubutse bashaka kurya umuziki nta rutangira!

DJ marnaud yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw ko igitekerezo cyo gushyira Ndimbati muri iyi ndirimbo cyaturutse ku gutekereza udushya two gushyira mu ndirimbo no guhanga umwimerere wayo ariko by’umwihariko bikajyana n’ubufatanye bw’abahanzi mu ngeri zitandukanye.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo gushyigikirana nk’abantu bazwi, bitavuze ngo buri umwe azakora ku giti cye, biba byiza iyo impande zitandukanye zihurije hamwe, gukorana n’umuntu nka Ndimbati ufite aho ageze mu ruganda rwa sinema ni ibintu byiza kuri twe.”

Yavuze ko ubu yatangiye gutegura umushinga wa album ye ya mbere. Ariko ibijyanye no kuba yatangaza amatariki ngo haracyari kare ahubwo yifuza kubanza gukora izindi ndirimbo zinyura abakunzi b’umuziki hanyuma na byo akabigeraho.

‘Boku’ ngo ni indirimbo yitezeho kumugeza ku rundi rwego mu rugendo rwo gukora umuziki amaze igihe gito atangiye. Mu buryo bw’amawi yatunganyiwe na Bob Pro naho amashusho yayo akorwa na Ibalab.

'Boku', indirimbo nshya y'abanyabirori ya King James na DJ Marnaud

DJ Marnaud ni umwe mu bamaze iminsi bacicikana ku mbuga nkoranyambaga benshi batera urwenya mu mazina y’indirimbo akora bamwe bati ‘azandika’ yicuye! Yahereye ku yitwa ‘Bape’, akomereza ku yitwa ‘Ribuyu’, ubu noneho intero ni ‘Boku’ byasobanurwa nka Beaucoup mu rurimi rw’Igifaransa.

Yasobanuye ko impamvu akoresha amazina azimije kandi yumvikana nk’atangaje ari uburyo bwo bumufasha gutuma indirimbo ze zihute mu kumenywa na benshi babanza gutangarira uko ziswe hanyuma bazumva hakavamo abazikunda bamushyigikira.

Ndimbati yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo nshya ya DJ Marnaud na King James
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top