Imyidagaduro

Musaza wa Mwiseneza Josiane yavuze ku modoka mushiki we yemerewe

Musaza wa Mwiseneza Josiane yavuze ku modoka mushiki we yemerewe

Mwiseneza Josiane, ni ryo zina rukumbi ryihariye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ashyigikiwe by’ikirenga ndetse hari bamwe basagutswe n’ibyishimo bamwemerera ubufasha burimo n’imodoka.

Mwiseneza Josiane, yagaragaje umwihariko kuva yakwinjira mu irushanwa agenda n’amaguru ndetse kugeza ubu yihariye umupira mu kibuga cy’amakuru y’imyidagaduro. Biragoye ko hagira undi muntu ukomeye uvugwa ku buryo aganza izina ‘Josiane’.

Mu kiganiro cyihariye Muhayimana Samuel, musaza w’uyu mukobwa, yagiranye na Isimbi.rw yavuze uburyo umuryango wabo wose wahise uhagurukira icya rimwe uramushyigikira ndetse kugeza ubu hari icyizere ko ibyo yatangiye bitazagarukira hafi.

Muhayimana yanavuze ku bufasha Josiane agenda ahabwa birimo imodoka ebyiri byavuzwe ko imwe yayihawe n’umucuruzi ukomeye w’i Kigali mu gihe indi yo yayemerewe n’umunyamideli Mimi Mirage ufite iduka rikomeye mu nyubako ya MIC.

Yagize ati “Ikintu nakubwira Josiane ari kubona ubu, ni umuntu uza akavuga ati ‘ndashaka ko umwana wacu azaseruka neza’, akavuga ati ‘nzamukodeshereza imodoka izamugeza ku birori ikanamugarura, hari n’undi uvuga ati inkweto zirahari, abamwemerera imyenda n’ibindi.”

Yongeraho ati “Nka biriya bituma abantu bashiduka cyane nk’izo modoka sinzi impamvu ababikora bari kubikora, gusa hari ifoto bamubonye ari mu modoka, byari ukwifotoza bisanzwe, ntabwo ari imodoka yahawe.”

Imodoka bivugwa ko yemerewe na Mimi Mirage yo ngo haracyari ibiganiro hagati ya Josiane n’uyu munyamideli ku buryo atahita yemeza ko yayihawe koko cyangwa ngo ahakane ko atazayihabwa.

Yagize ati “Hari n’undi wamwemereye imodoka anabyandika ku mbuga nkoranyambaga, yaje kumuhamagara, bajya bavugana, bishoboke ko wenda ibiganiro byabo hari icyo bizageraho. Gusa hari n’ibindi byinshi ashobora kumwemerera kuko ndabizi acuruza imyenda.”

“Ku modoka ho ntabwo nakwemeza cyangwa ngo mpakane, kuri iyo ngiyo yemerewe n’uriya munyamideli birashoboka byose.”

Muhayimana ahamya ko mushiki we Mwiseneza Josiane yamaze kwegukana ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi[Miss Popularity] bityo akaba yizera ko urugamba rusigaye ari ugukorera ikamba rya Nyampinga w’Igihugu agahindura amateka.

Ati “Miss Popularity yo twarabibonye yamaze kuyambara, ndakwifuriza gutwara n’ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Reka dusubire inyuma, dushingire no ku by’abandi bavuga, ni iki Josiane adafite abandi bafite, reka dushyire ku munzane turebe ibyo arusha abandi na we turebe ibyo abarusha tumenye umukobwa wifuzwa na benshi.”

IKIGANIRO NA MUSAZA WA MWISENEZA JOSIANE

Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 ni we mukobwa rukumbi uhagarariye Intara y’Uburengerazuba ari nayo ifitemo umubare muto w’abakandida. Mu biganiro akora mu itangazamakuru avuga ko ‘intego ari ukuvana ikamba i Kigali rikajya mu bice by’icyaro’.

Mwiseneza Josiane yizeye kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntirikureyabayo Anitha
    Ku wa 11-01-2019

    Muraho ndi i Rusizi
    Nendakuvuga kuri Mwiseneza umukobwa ubereye ikamba rya nyampinga w’URWANDA
    Ndagirango umbwirako ntampamvu yoguterwubwoba nabobahanganye kuko kwegukana ikamba s’isura kdi niyoyabayo nawe arakeye rero nkabakobwa bajyenzibawe tukurinyuma.
    Don’t worry tukurinyuma ahubwo tubwire uko twabona imipira urihe pture yawe tugutezimbere tukwamama. Murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top