Siporo

Mukansanga Salima yahawe umukino wa kabiri mu gikombe cy’Isi

Mukansanga Salima yahawe umukino wa kabiri mu gikombe cy’Isi

Umusifuzi w’umunyarwandakazi wanditse amateka yo gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo ari umugore, Mukansanga Salima yamaze guhabwa umukino we wa kabiri muri iki gikombe kirimo kubera muri Qatar.

Nyuma yo kuba umusifuzi wa 4 ku mukino w’umunsi wa mbere mu itsinda D wo u Bufaransa bwatsinzemo Australia 4-1, Salima yongeye kugirwa umusifuzi wa 4 ku mukino wo muri iri tsinda.

Ni umukino usoza itsinda D wo u Bufaransa bwamaze kubona itike ya 1/8 buzakinamo na Tunisia ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022 saa 17h.

Salima azaba ari umusifuzi wa kane mu gihe umusifuzi wa mbere azaba ari umunya-New Zealand, Matt Conger kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mark Rule, umusifuzi wa 2 w’igitambaro azaba ari umunya-Tonga, Tevita Makasini.

Mukansanga Salima arimo gusifura igikombe cy’Isi nyuma yo gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo giheruka kubera muri Cameroun cyegukanywe na Senegal.

Mukansanga yahawe inshingano ze za kabiri mu gikombe cy'Isi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kaneza
    Ku wa 1-12-2022

    Mwakoze

  • IRAKOZE OLIVIER
    Ku wa 30-11-2022

    Muraho neza? nitwa Olivier.mbakurikira ndi nyagatare,mimuli,gakoma.ndabakunda cyane,natwe kukigo cya g.s gakoma muzadusure.dufite imikino yose.nukuri mbakunda kubi pe!!!!

  • David Davis
    Ku wa 30-11-2022

    U Rwanda rwamaze kwandika amateka byararangiye

  • Ntamahungiro cypren
    Ku wa 29-11-2022

    Arasobanutse atwe abanyaranda tumufitiye icyizere

  • Ntamahungiro cypren
    Ku wa 29-11-2022

    Arasobanutse atwe abanyaranda tumufitiye icyizere

IZASOMWE CYANE

To Top