Muhadjiri yakomoje ku bintu 2 byamugoye akigera mu ikipe ye nshya Emirates Club
Rutahizamu w’umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri ubu ukinira ikipe Emirates Club, avuga ko kuva yagerayo yagowe n’ibintu bibiri, ubushyuhe ndetse n’imyitozo bakora itandukanye n’iyo yakoraga mu Rwanda.
Mu kwezi gushyize kwa Nyakanga 2019, Muhadjiri ni bwo yatandukanye na APR FC yakiniraga ubundi yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu mu ikipe ya Emirates Club.
Uyu musore ubu uri mu Rwanda mu karuhuko k’iminsi mike, aganira na Isimbi.rw, yavuze ko ikipe akinira ari ikipe nziza gusa ngo hari bimwe byabanje kumutonda akiyigeramo.
Yagize ati"Ni ikipe nziza cyane mbona ishobora kuzamfasha kugera ku nzozi zanjye, gusa sinatinya kuvuga ko byabanje kungora kuko narimpinduye ikirere, ni ikirere gitandukanye n’icyo mu Rwanda."
Yakomeje agira ati"ikintu cyangoye bwa mbere ni ubushyuhe, harashyuha cyane bitandukanye no mu Rwanda, ikindi dukora imyitozo myinshi, turakora cyane, mu Rwanda ntabwo twakoraga, ni ahantu bakora imyitozo myinshi cyane ariko ku bushobozi bw’Imana bizakunda."
Umwanya wo gukina wo ngo arawizeye nta gihindutse imyitozo bakora aba yibona mu ikipe ya mbere, bityo ko mu gihe cy’imyaka igera kuri 3 azamara akinira iyi kipe abona azakina kandi cyane.
Biteganyijwe ko muri iki cyumweru twatangiye ari bwo azafata rutimikirere asubira mu ikipe ye ya Emirates Club, azaba ari nyuma y’akaruhuko k’iminsi 6 yahawe.
Ngo imyitozo akora itandukanye cyane n’iyo yakoraga muri APR FC
)
Ibitekerezo