Mugisha Ibrahim watozaga abanyezamu ba APR FC ashobora gutoza Uganda Cranes
Mugisha Ibrahim wari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya APR FC, nyuma yo gutandukana n’iyi kipe ashobora kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda ’Uganda Cranes’, ni mu gihe na Vipers yo muri iki gihugu nayo yamwifuje.
Nyuma y’uko ikipe ya APR FC igiye ikora impinduka zitandukanye, igahera mu bakinnyi ibasezerera mu rwego rwo kuvugurura, ikazana n’umutoza Adil Mohammed uzatangira imirimo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ari kumwe n’umwungiriza yishakiye, byavuzwe ko hari abatoza bari basanzwe muri iyi kipe bagomba gusohokamo.
Mugisha Ibrahim Ssisoko wari umutoza w’abanyezamu ba APR FC mu gihe cy’imyaka 8 na we izimpinduka zamugezeho biba ngombwa ko atandukana n’iyi kipe aho yamaze gusimbuzwa Mugabo wari umutoza w’abanyezamu muri Mukura VS.
Kugenda kwa Mugisha byo bikaba byararangiye kuko ku munsi w’ejo ubwo abakinnyi bahabwaga amabwiriza yerekeranye n’amarushanwa ya gisirikare bazitabira muri Kenya, ntiyari ahari ahubwo hari Mugabo waje kumusimbura.
Mugisha wanatoje ikipe y’igihugu ’Amavubi’ akabifatanya na APR FC yatozaga, bamaze gutandukana aho bivugwa ko kimwe mu byo yazize ari uko yajyaga avangira umutoza mukuru, akamuteranya n’abakinnyi bigatuma ikipe ititwara neza.
Uyu mutoza amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ni uko ashobora gutoza ikipe ya Vipers yo muri iki gihugu, ni mu gihe kandi ibiganiro bigeze kure na federasiyo y’umupira w’amaguru muri Uganda ’FUFA’ kugira ngo abe yanatoza ikipe y’igihugu ya Uganda ’Uganda Cranes’ yanakiniye.
Mugisha Ibrahim yabaye umutoza yaranakinnye nk’umunyezamu, dore ko yanabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda, ni we wafashe umukino u Rwanda rwatsinzemo Uganda igitego 1-0 cya Jimmy Gatete muri Uganda hari mu mwaka wa 2003, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
Yari umutoza w’abanyezamu ba APR FC
)
Ibitekerezo