Mugisha Gilbert yavuze itandukaniro ry’igikombe cya shampiyona yatwariye muri Rayon Sports n’icya APR FC
Rutahizamu wa APR FC, Migisha Gilbert avuga ko itandukaniro ry’igikombe cya shampiyona yatwariye muri Rayon Sports n’icyo aheruka kwegukana muri APR FC ari uko mu ikipe y’ingabo z’igihugu yacyegukanye akina.
Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports 2017 avuye muri Pepiniere FC, yayikiniye imyaka 4 batwarana igikombe cya shampiyona cya 2018-19.
Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 utangira, ni bwo yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka 2, ku mwaka we wa mbere akaba yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ni nyuma y’uko umukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona batsinzemo Police FC 2-0 byose ari ibye, wahise ubahesha igikombe cya shampiyona.
Mugisha Gilbert akaba yavuze ko umwaka we wa mbere muri APR FC utamugoye cyane.
Ati "Ni wo mwaka wanjye wa mbere muri APR FC, ariko navuga ko utagenze nabi cyane, ibyiza biri imbere."
Akomeza kandi avuga ko ibi bikombe bya shampiyona 2 yegukanye aho bitandukaniye ari uko muri APR FC yagitwaye ari umukinnyi ukina unabanza mu kibuga ni mu gihe muri Rayon Sports nubwo yakinnye umukino bahereweho igikombe yari umusimbura.
Ati "Aho bitandukaniye ni uko iki gikombe tugitwaye nkina kandi mbanza mu kibuga."
Iki gikombe yegukanye akaba yagituye ababyeyi be, papa we na mama we.
Mugisha Gilbert akaba ari wo mwaka we wa mbere mu ikipe ya APR FC, ni ikipe yinjiyemo avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka 4.

Ibitekerezo