Imyidagaduro

Muchoma yavuze urwo akunda Clarisse Karasira ku buryo yumva agiye gusara

Muchoma yavuze urwo akunda Clarisse Karasira ku buryo yumva agiye gusara

Umuhanzi nyarwanda, Nizeyimana Didier uzwi ku izina rya Muchoma, usigaye uba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Texas, avuga ko akunda byimazeyo umuhanzikazi w’Umunyarwanda Karasira Clarisse ku buryo yakora ibishoboka byose bagakundana kugeza babanye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Muchoma yemeje ko akunda Karasira ndetse bitari bimwe byo kubeshya bya bamwe mu basore b’iki gihe kuko abona ari umukobwa mwiza.

Yagize ati: “Nakoze ibishoboka byose mbona nimero ye ya telefoni kandi uriya mukobwa ndamukunda cyane, ku buryo nshobora no kumuterera ivi ntazuyaje nkamwambika impeta mubaza niba yakwemera ko twashyingiranwa, kuko mbona ari umukobwa mwiza ufite mu maso hateye neza n’iminwa myiza ndetse ufite umuco nyarwanda.”

Muchoma avuga ko uretse kumva akunze Karasira batarahura na rimwe, anakurikiranira bya hafi amakuru ye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Muchoma uri mu Rwanda avuga ko atazava mu Rwanda batabonanye, ngo aramutse amwemeye byatuma adasubira muri Amerika bakabana mu Rwanda.

Yagize ati: “Uyu mukobwa anyemeye rwose, yatuma ntasubira muri Amerika tugashakishiriza ubuzima hano mu Rwanda”.

Ngo igihe yahura na Clarisse ntamwemerere urukundo ntazi icyakurikiraho n’ubwo atumva neza impamva yamwangira.

Yagize ati: “Sinzi icyo navuga gusa ubanza azanyemera uko byagenda kose, reka tugerageze turebe uko bizagenda gusa aramutse yemeye ko dukundana ikintu cya mbere nahita nkora ni ukujya gukwa; ndetse nta kindi kintu kibyihishe inyuma uretse urukundo”.

Abajijwe impamvu abasore baba muri “diaspora” bagaruka mu Rwanda gushakayo abagore, yavuze ko biterwa n’umuntu ku giti cye ndetse nicyo akunda.

Muchoma amaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Ni guco mbaga’ yakoze mu rwego rwo gushaka kwamamaza ururimi rw’Ikigoyi rwo mu gace k’iwabo mu cyahoze ari Gisenyi.

Ni indirimbo yakoze kandi ashaka gukangurira abantu kureka ingeso z’abagabo bamwe banywa inzoga bakiyibagiza izindi nshingano z’urugo, harimo gushaka ibitunga umuryango no kujyana abana ku ishuri.

Muchoma ngo azakora ibishoboka byose yegukane Karasira

Ntirushwa Sylvestre / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top