Imyidagaduro

Mubyara wa Diamond Platnumz yatunguranye ashyira hanze ibisubizo nyuma yo kwipimisha SIDA

Mubyara wa Diamond Platnumz yatunguranye ashyira hanze ibisubizo nyuma yo kwipimisha SIDA

Mubyara w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania ariko afata nk’umuvandimwe, Diamond Platnumz witwa Romy Jons akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ibisubizo by’ibizamini bwe ku bwandu bwa Virusi itera SIDA bigaragaza ko nta bwandu afite.

Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba Romeo George Bangula, yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram inyandiko y’ibisubizo bya muganga igaragaza ko nta bwandu bwa Virusi itera SIDA afite, ndetse ko nta n’ibimenyetso bya Virusi ya Hepatite C byagaragaye mu mubiri we.

Mu butumwa yaherekeje kuri izi nyandiko z’ibizamini, Romy Jons yavuze ko intego ye atari ukwiyamamaza, ahubwo ari ugushishikariza abantu kwisuzumisha no kurwanya ivangura rikorerwa abafatwa nk’abanduye ubwandu bwa Virusi itera SIDA nta bimenyetso bifatika bihari kubera ibyo rubanda bashinja.

Yasabye abantu kwirinda gusebanya no kwita abandi abanduye, nyamara ababivuga ubwabo batarigeze bipimisha. Yavuze ko ibihuha nk’ibi bishobora gutuma bamwe bacika intege, bakabaho bumva ubuzima bwabo bwararangiye kandi atari ko biri.

Yakomeje asaba urubyiruko, inshuti n’abagize imiryango kwitabira kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, aho kubaho bashingiye ku magambo cyangwa ibihuha. Yanibukije ko ubu imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bwa Virusi itera SIDA iboneka kandi igafasha ababana na bwo kubaho ubuzima busanzwe.

Ubutumwa bwe bwakiriwe neza na benshi, cyane cyane kubera ubutumwa bwo kurwanya akato no gushishikariza abantu kwita ku buzima bwabo.

Romy Jons asanzwe azwi cyane kubera isano afitanye na Diamond Platnumz, akaba yaranabaye Dj wihariya w’uyu muhanzi.

Mu minsi ishize nabwo kandi yongeye kuvugwa cyane nyuma yo kwemera ko yashatse undi mugore mu ibanga.

Uretse kuba ari mubyara wa Diamond, ni inshuti magara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Cyuzuzo
    Ku wa 21-07-2026

    Isimbi turayikunda cyn

IZASOMWE CYANE

To Top