Imyidagaduro

Mu magambo asize umunyu Tom Close yifurije umugore we isabukuru nziza

Mu magambo asize umunyu Tom Close yifurije umugore we isabukuru nziza

Muyumbo Thomas wanyemenyekanye nka Tom Close mu muziki, yafashe umwanya yifuruza umugore we Niyonshuti Ange Tricia isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko ari we watumye Isi ye iba nziza.

Buri tariki ya 3 Gicurasi, Niyonshuti Ange Tricia, akaba umugore w’umuhanzi Tom Close usanze ari umuyobozi w’iIkigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), yizihiza isabukuru y’amavuko.

Kuri iyi nshuro arizihiza isabukuru y’imyaka 31, akaba ari inshuro ya 6 agiye kuyihiza abana na Tom Close nk’umugore n’umugabo.

Tom Close abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije umugore isabukuru nziza amubwira ko ari we mugore yabonye ku isi ufite umutima mwiza.

Yagize ati“isabukuru nziza ku mugore mwiza kandi w’umutima ku Isi. Waje mu Isi yanjye yose uyihindura nziza. Icyo nkwifuriza ni ukuramba indi myaka 100. Ndagukunda.”

Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana batatu ariko bakaba bafite n’undi mwana w’uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.

Tom Close yifurije umugore we Tricia isabukuru nziza
Niyonshuti Ange Tricia yujuje imyaka 31
Kugeza ubu bafite abana bane mu muryango wa bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwizeye isaac
    Ku wa 5-05-2020

    Tom close:wamenyekanye ucyirimuto ndetse uba na docter ucyirimuto ese niriyebanga mwakoresheje kugirango mugere kuri destin vuba?

IZASOMWE CYANE

To Top