Irushanwa ryo gushaka Nyaminga w’u Rwanda wa 2020 rizagaragaramo impinduka nyinshi kuva ku baterankunga n’abafatanyabikorwa kugeza no ku bihembo bihabwa abakobwa bahatanira ikamba byongerewe.
Impinduka zizagaragara muri Miss Rwanda zatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri KCC kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019.
MTN Rwanda yakiriwe nk’umuterankunga mushya w’irushanwa hanakirwa abandi bafatanyabikorwa b’imena barimo Ecobank.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonne, yavuze ko usibye impinduka zagaragaye mu bafatanyabikorwa n’irushanwa ubwaryo rizabonekamo izindi nk’aho ubu Miss Rwanda azaba Brand Ambassador wa African Improved Food naho Miss Popularity akajya agirana imikoranire mishya na MTN Rwanda.
Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu bafatanyabikorwa. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.
MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.
Ikindi cyahindutse ni uko nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nkuko byari bisanzwe bigenda.
Multi Design Group izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.
Reba ikiganiro kirambuye gisobanura byose wibaza kuri Miss Rwanda 2020:
Miss Rwanda amajonjora yo muri buri ntara aratangira ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 bahereye i Rubavu, bazakomereza i Musanze tariki 28 Ukuboza 2019 mu gihe tariki 4 Mutarama 2020 bazerekeza I Huye mu ntara y’Amajyepfo nyuma berekeza i Burasirazuba mu karere ka Kayonza tariki 11 Mutarama 2020 amajonjora asorezwe i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.
Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
)
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 18-12-2019Izo mpinduka ni nziza