Miss Nimwiza Meghan yakomoje kuri Mwiseneza Josiane n’uko babanye
Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, yagaragaje ko yishimira umubano afitanye na Mwiseneza Josiane bari bahataniye ikamba, amurata ibigwi nk’umwe mu nshuti nziza yungutse.
Aba bombi bari mu bakobwa 15 bageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Rwanda mu birori bikomeye byabereye i Rusororo bikarangira Nimwiza Meghan atunguye benshi akambikwa ikamba. Mugenzi we yegukanye irya Miss Popularity rihabwa uwabaye ikimenyabose.
Miss Nimwiza Meghan yanditse kuri Instagram ye avuga kuri mugenzi we Mwiseneza Josiane wavugishije benshi muri Miss Rwanda. Yamuvuzeho amagambo asize umunyu mu gusobanura uburyo ari inshuti ikomeye afite irangwa "n’umutima w’izahabu."
Yamuvuzeho ati "Umuntu umwe rukumbi ufite umutima w’izahabu nsa. Ubwiyoroshye bwe buntega igitego buri gihe, bigatuma ngukunda inshuro zose buri gihe nshuti nziza."
Ni ubutumwa Nyampinga w’u Rwanda yaherekeje imitima ibiri isobanura ko amwiyumvamo n’amafoto ye ari kumwe na Mwiseneza Josiane kuri Kigali Marriot Hotel.
Mu bihe bitandukanye Miss Nimwiza Meghan yavuze kuri Mwiseneza Josiane nk’inshuti ye, umubano wabo bawubakiye mu cyumba bararanyemo ku icumbi bari barahawe i Nyamata mu mwiherero wa Miss Rwanda.
Mwiseneza Josiane na we ni uko, yakunze gutangaza ko afata uyu mugenzi we nk’inshuti nziza, kenshi ngo babana iyo umwe yatindaga kujya kuryama wasangaga batera urwenya undi akamubwira ko ari bumusezerere mu cyumba cye.
Miss Nimwiza Meghan yaherukaga kuvugwa mu nkuru yo kuzajya guhagararira u Rwanda muri Thailland ahazatorerwa Miss World ku nshuro yaho ya mbere mu myaka 69 ishize iri rushanwa ritegurwa.

Ibitekerezo
uwimana safi
Ku wa 19-02-2019Hhhh nibyiza nigwobwa kugira umutima ukunda ark njye nagusabye ubufasha ark nuransubiza narimwe