Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri 2019 yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe bakundana.
Mwiseneza Josiane yamenyekanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ubwo yazaga kwiyamamariza mu karere ka Rubavu akoze ibilometero 10 avuye i Ruberengera aho avuka.
Yaje gusitara akomereka amano, ibi byatumye yamamara iguhugu cyose ndetse aza kwegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri 2019(Miss Popularity 2019).
Ibi birori byo kwambikwa impeta byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 ubwo umusore bamaze igihe bakundana yamwambitse impeta amusaba ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

Ibitekerezo
Amatunda
Ku wa 16-08-2020Ni byiza cyane mu zabyare muheke .