Imyidagaduro

Miss Muyango Claudine ashobora kwitabaza leta ngo imurenganure

Miss Muyango Claudine ashobora kwitabaza leta ngo imurenganure

Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa mu itangazamakuru ko Miss Muyango Claudine atwite inda ya Kimenyi ndetse ko barimo kwitegura ubukwe, uyu mukobwa yabihakanye ndetse avuga ko ababitangaje nibatabinyomoza azitabaza inzego zibishinzwe zikamurenganura kuko yasebejwe.

Guhera mu cyumweru hishize ni bwo inkuru y’ubukwe bwa Kimenyi Yves yatangiye gututumba cyane, ndetse binavugwa ko impamvu Kimenyi yasinyiye Kiyovu Sports yari akeneye amafaranga y’ubukwe kuko umukunzi we Muyango Claudine atwite ari na yo mpamvu bihutisha ubukwe.

Ibi ariko si ko uyu mukobwa abibona kuko yahakanye aya makuru avuga ko adatwite ndetse yemeza ko ababitangaje nibatabivuguruza binyuze mu nzira babitangajemo azabajyana imbere y’inzego zibishinzwe kuko bamusebeje ndetse bikaba byaramugizeho ingaruka.

“Nkunda guha abantu amahirwe, barambeshyeye ariko nahisemo kubasaba kunyomoza ibyo bambeshyeye, nibatabikora ndiyambaza inzego zibishinzwe kuko hari ibyo bangije mu gihe bavugaga biriya, hari ingaruka bikomeje kungiraho rero bagomba kundenganura kuko barandenganyije.” Muyango Claudine aganira na Igihe.

Kuba akundana na Kimenyi Yves nk’abantu bakundana ngo bashobora no gukora ubwo bukwe buvugwa ariko akaba abona igihe cya byo kitaragera.

Muri Kanama 2019 ni bwo inkuru y’urukundo rw’aba bombi yamenyekanye, kuva icyo bagenda bagaragaza ko bishimye kandi baryohewe n’urukundo rwabo

Yasabye abavuze ko atwite kubinyomoza cyangwa akagana inzego zibishinzwe
Urukundo rwabo umunsi ku munsi rugenda rufata indi ntera
Abona igihe cyo gukora ubukwe kitaragera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top