Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda Rwanda 2015, yakoze ubukwe na Kwitonda Arsène bari bamaze imyaka umunani bakundana.
Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 1 Ukwakira 2022 bubera mu Mujyi wa Kigali.
Miss Mutoni Balbine na Kwitonda Arsène bakoze ubukwe nyuma y’uko basanzwe babana ariko bakaba baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kwitonda Arsène ni umwe mu bantu babaye hafi cyane Mutoni Balbine ubwo yari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yaje kwegukana ikamba ry’Igisonga cya 4.
Miutoni Balbine nyuma yo kugerageza muri Miss Rwanda bikanga kuko na 2016 yagiyemo ariko ntiyakuramo ikamba, yaje kuva mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’u Burayi, nyuma we n’umukunzi we nibwo berekeje muri Amerika.

Ibitekerezo