Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 akanasohokera igihugu muri Miss World amaze iminsi mu bihe byiza i Dubai aho yagiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 22.
Uyu mukobwa yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avukana n’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.
Yinjiye mu mpera z’iki cyumweru mu byishimo ndetse akabisangiza inshuti n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto menshi amugaragaza yishimira igihe amaze avuka aho yagiye kwizihiriza isabukuru i Dubai.
Miss Mutesi Jolly mu butumwa butandukanye yagiye ashyira ku mafoto ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye abamwifurije isabukuru nziza by’umwihariko zimwe mu nshuti ze bari kumwe i Dubai mu byishimo.
Mu butumwa yabanje kwandika ku itariki yavutseho, yagize ati "Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire buri wese wafashe umwanya wo kunyifuriza isabukuru nziza. Mwakoze cyane kunyereka ko nishimiwe. Mu by’ukuri sinabona uko nshimira buri wese ku giti cye, gusa bivuye mu ndiba z’umutima wanjye ndashimira kandi mfite umugisha wo kugira buri umwe utuma numva nkwiye inshuti."
I Dubai aho Miss Mutesi Jolly ari kwizihiriza isabukuru y’imyaka 22, yatembereye ahantu hatandukanye harimo kuzenguruka mu butayu ndetse na hoteli ya Atlantis ikomeye cyane muri uwo mujyi.
Mu ijoro rya taliki 27 Gashyantare 2016 nibwo Mutesi Jolly wari mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba ku myaka 19 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga.
Icyo gihe yagaragiwe n’abakobwa bane Kwizera Peace Ndaruhutse (igisonga cya mbere), Mpogazi Vanessa(igisonga cya kabiri), Uwase Rangira d’Amour (igisonga cya Gatatu) na Umuhoza Sharifa (igisonga cya kane).
Miss Mutesi Jolly yaje guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atorwa mu bakobwa 24 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’.
Uyu mukobwa yize mu ishuri rya King David Academy mu ishami rya HEL (History Economics,Literature). Yasoje amashuri yisumbuye afite amanota 67 ndetse ari mu ba mbere bafite amanota meza mu kigo yizemo no mu bakobwa bahatanaga, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’icungamutungo i Mburabuturo.

Ibitekerezo