Imyidagaduro

Miss Iradukunda yaryohewe no gutambagira ishyamba ry’i Sanya (Amafoto)

Miss Iradukunda yaryohewe no gutambagira ishyamba ry’i Sanya (Amafoto)

Iradukunda Liliane n’abandi bakobwa bahataniye ikamba rya Miss World, basuye imwe muri parike zisurwa ku rwego rukomeye mu Mujyi wa Sanya, byari umunezero.

Abakobwa ubu bagabanyijwe mu matsinda kugira ngo byorohe kubatembereza u Bushinwa no gukurikirana imibereho ya buri wese. Bakigerayo, babwiwe ko hari ibikorwa bazajya bakorera mu matsinda, ubundi bakagira n’ibindi bazajya bahuriramo bose uko basaga ijana.

Kuri uyu wa Gatatu, basuye parike ya ‘Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park’ iri mu duce dusurwa ku buryo bukomeye mu Mujyi wa Sanya. Miss Iradukunda yavuze ko ‘aryohewe no gutambagira Sanya’.

Ubuyobozi bwa Miss World bwavuze ko “Byari ibihe bidasanzwe kuri mukobwa wese uri muri Miss World wabashije gutembera aha hantu…”

Irushanwa rigeze kure, abakobwa batangiye guhatanira imyanya ya mbere biciye mu cyiciro cya ‘Head to Head Challenge’, hari n’ikindi gikorwa nacyo gitangirwa amanota menshi bakoze cyo kwerekana impano, buri wese mu muco w’igihugu cye.

Nyampinga w'u Rwanda yasuye parike ikomeye mu Mujyi wa Sanya

Miss World ubu imaze icyumweruitangiye, abakobwa basaga 120 bahatanye uyu mwaka bageze mu Bushinwa guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018. Uwahize abandi azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.

Iki gikorwa cyabaye kibangikiranye n’ikindi gikomeye cya ‘Head to Head Challenge’ cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri wese mu bahatanira ikamba.

Miss Iradukunda na bamwe mu bakozi bakira abashyitsi
Abakobwa bagabanyijwe mu matsinda kugira ngo byorohe gusura ibice bya Sanya
Basogongeye ku muco w'u Bushinwa mu gusenga
Iri shyamba rifite ibiraro bica mu kirere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top