Imyidagaduro

Miss Guelda yakorewe bridal shower agiye kurushinga n’umuyobozi wo muri FERWAFA

Miss Guelda yakorewe bridal shower agiye kurushinga n’umuyobozi wo muri FERWAFA

Miss Shimwa Guelda witabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda akaza kwegukana ikamba rya Miss Heritage, yakorewe ibirori bya Bridal Shower aho yitegura kurushinga n’umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA.

Tariki ya 7 Ukuboza 2019, nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori bya Bridal Shower, aho yasezeraga ku rungano rwe anagirwa inama z’uko azubaka urugo rwe.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe tariki ya 15 Ukuboza 2019, aho imihango yo gusaba no gukwa izabera Kicukiro kuri Tedga’s Recreation Centre.

Tariki ya 28 Kamena 2019 nibwo Habimana imbere y’inshuti n’abavandimwe yashinze ivi asaba umukunzi we Guelda bari bamaze igihe bakundana ko yazamubera umugore, igihe basigaje ku Isi bakakimarana.

Guelda yakorewe Bridal Shower
Ubwo yateraga ivi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top