Mike Karangwa na Isimbi Mimi Roselyne baherutse gukora ubukwe batangiye ukwezi kwa buki basangira ibyishimo by’inzira nshya y’urukundo batangiye.
Mike Karangwa yarushinze ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019. Ubukwe bwe na Isimbi bwari agatangaza ufatiye ku birori bakoreye mu ihema rya Camp Kigali muri Kaminuza y’u Rwanda aho uyu mugabo akora.
Mu bukwe bwabo, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo bwemereye abageni kubakodeshereza hoteli nziza bazihitiramo mu Mujyi wa Rubavu.
Mike Karangwa na Isimbi bigaragara ko bari mu byishimo bisendereye aho bagiye kuruhukira muri imwe muri hoteli ziri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Mike Karangwa na Isimbi batangiye ukwezi kwa buki
Isimbi Mimi, umugore wa Mike Karangwa

Ibitekerezo
Kayitare
Ku wa 28-02-2019niba ntacyo imaze c mwayisomeye iki?
kandi izivuga ubusa bwa ba kardashian na ba rihanna muzumva vuba.
abanyarwanda ku ishyari muraroze
Kayitare
Ku wa 28-02-2019niba ntacyo imaze c mwayisomeye iki?
kandi izivuga ubusa bwa ba kardashian na ba rihanna muzumva vuba.
abanyarwanda ku ishyari muraroze
kagabo
Ku wa 28-02-2019Ariko izi nkuru zitumariye iki?
Coppa Barry
Ku wa 28-02-2019Ariko uyu mu type aba yatanze angahe ngo yiyamamaze?
Coppa Barry
Ku wa 28-02-2019Ariko ibi bimariye iki abasomyi?