Imyidagaduro

Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Igare’ asaba abantu kugira Ubuntu

Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Igare’ asaba abantu kugira Ubuntu

Umuhanzi Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Igare’ aho avuga ko ari umurage yahawe na se ariko amusaba kutagira ubugugu.

Indirimbo Igare Mico The Best yumvikana avuga ko ari impano yahawe ariko asabwa kutagira ubugugu, bityo ko umuntu wese uzi gutwara yamuha umunyenga kugira ngo agaragaze ko umuco wo gusangira ari mwiza.

Hari aho agira ati“Sinjya nimana umunyenga kereka utazi kunyonga, umuntu wampaye iri gare yansabye kutagira ubugugu nta kintu na kimwe uzamburana mu gihe nkifite iri gare.”

Ni indirimbo yakorewe muri Kikac Music, amashusho yayo akaba yaratunganyijwe na Fayzo Pro. Asohoye iyi ndirimbo nyuma yo gusohora indirimbo nka “Save the Date”, “Twembi”, “Circle”.

Mico The Best yasohoye indirimbo Igare

Reba Igare ya Mico The Best

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • rebero damien
    Ku wa 3-08-2022

    twika

  • NDAZIBONEYE Confiance
    Ku wa 23-06-2020

    Mwiriwe !iyo ndirimbo rwose ndumv ntaho itaniye na zimwe Mr Kagame akora ngo nyiyimana umunyenga ?ese ubwo ntacyo mwumvamo mwebwe ?Ahhhhhh gusa ni nziza utitay kubigambo biyirimo kandi ndabemera cyane isimbi mugira amakuru ya bien cyane kuru Youtube chanel yanyu

  • Niyonzima Samuel
    Ku wa 22-06-2020

    Andika Igitekerezo Hano Mwiriwe Turabakunda Cyane Kubwibiganiro Mutugezaho Kbs

  • Niyonzima Samuel
    Ku wa 22-06-2020

    Andika Igitekerezo Hano Mwiriwe Turabakunda Cyane Kubwibiganiro Mutugezaho Kbs

To Top