Meghan Nimwiza wari umaze iminsi ari i Londres mu Bwongereza aho yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World yagarutse i Kigali atangaza ko nubwo atabashije kwegukana ikamba yungutse byinshi.
Toni-Ann Singh wari uhagarariye Afurika y’Epfo ni we wambitswe ikamba rya Miss World mu 2019 ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019.
Meghan Nimwiza wari umwe mu bahataniye iryo kamba yagarutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019. Yabwiye itangazamakuru ko nubwo bitashobotse ko atsindira Miss World hari byinshi yahungukiye ndetse akaba yarabashije guhagararira u Rwanda neza.
Yagize ati “Urugendo rwagenze neza, cyane cyane ko iyo ugiyeyo uba ugiye gushaka ikamba ariko riba ari rimwe rigomba guhabwa umuntu umwe. Ku bataryegukana ntabwo bivuga ko uba utsinzwe. Uuba wungutse ubunararibonye runaka, inshuti n’ibindi byinshi kandi by’ingenzi.”
Yakomeje agira ati “Kuri njyewe nakuyemo ibyo byose. nabashije kuza mu bakobwa 20 b’Ubwiza bufite Intego. Hari inama ikomeye nahagarariye abandi bakobwa. Ni byinshi nakuyemo bitari ikamba.”
Nyampinga w’u Rwanda 2019, Meghan Nimwiza yageze i Kigali ahita yitabira ikiganiro cyo gutangaza ku mugaragaro iri rushanwa rigiye gutangira hashakishwa umukobwa mushya w’uburanga, ubuhanga n’umuco.
Ibikorwa byo gutora Miss Rwanda 2020 biratangira ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2019. Ijonjora rya mbere rizabera mu Mujyi wa Rubavu hashakishwa abo mu Ntara y’Uburengerazuba.
)
Ibitekerezo