Marina yavuze kubivugwa byo kuryamana n’umukoresha we Bad Rama
Umuhanzikazi Marina yateye utwatsi ibivugwa ko Bad Rama yamuzanye muri The Mane agamije kuzajya aryamana na we, aho yavuze ko atamuzanye nk’indaya ahubwo yamuzanye nk’umuhanzi.
Uyu muhanzikazi abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane irimo n’abandi bahanzi nka Queen Cha, Jay Polly, Safi Madiba, iyobowe na Bad Rama.
Muri 2017 ubwo yinjiragamo, byagiye bivugwa ko we na Bad Rama hari ukuntu bigenza, ibi byarakomeje kugeza aho Queen Cha na we yinjiyemo, na we akigeramo byavuzwe ko yaba ari mu rukundo na Bad Rama.
Nyuma y’ibyagiye bivugwa byose ko impamvu yazanye aba bahanzi harimo inyungu ze bwite, Marina yabiteye utwatsi aganira na XY Rwanda, aho yavuze ko yabanzanye nk’abahanzi atabazanye nk’indaya.
Yagize ati"ibyo ntabyo nzi, none se twebwe turi indaya kuko akazi k’indaya ni ukuryamana n’abagabo kugira ngo bagire icyo bageraho, none twebwe turi abahanzi, yatuzanye nk’abahanzi, atuzana muri The Mane twaje nk’abahanzi ntabwo twaje nk’abantu bagomba kujya bamufasha kuryama neza, dufite impano zacu nizo zatumye aduhamagara."
Marina yinjiye muri The Mane mu Gushyingo 2017 aho nyasinye imyaka 10, nyuma yaho muri Werurwe 2018 Queen Cha nawe aza amusangamo ubu barimo gukorera mu nzu imwe itunganya umuziki ya The Mane.
Muri 2017 ubwo yasinyaga muri The Mane
)
Ibitekerezo